Culture » News

Ngororero: Gahunda yo kubaka ahazakorerwa imirimo y’ubukorokori yaratangiye

March 19, 2013

Mu rwego rwo guca akajagari k’abantu bakora imyuga itandukanye (ubukorokori) mu mujyi wa Ngororero rwagati, ubuyobozi bw’akarere bwatangiye gutegura ahazubakwa inyubako izakorerwamo n’abanyabukorikori nkuko igishushanyo mbonera cy’umujyi kibiteganya.

Aho hantu hazwi ku izina ry’agakinjiro (abenshi basigaye bita mugakiriro kubera imyuga itanga amafaranga ihakorerwa) haherereye mu kagali ka Kazabe mu murenge wa Ngororero, nko mubirometero 3 uvuye mu mujyi wa Ngororero.

Isoko ryo kubaka izo nyubako rikaba ryaratsindiwe n’isosiyete y’ubwubatsi yitwa ELOHIM, ikazahakora mubyiciro 3 kimwe kimwe kimara amezi 6, ubu hakaba haratangiye icyiciro cya mbere, nyuma yo kugurira no kwimura abaturage bari bahafite ubutaka n’ibikorwa.

Ngororero: Gahunda yo kubaka ahazakorerwa imirimo y’ubukorokori yaratangiye

Mukibaya cya Kazabe niho hagiye kubakwa agakinjiro

Icyakora bamwe mubasanzwe bakorera ubukorikori bwabo mumujyi wa Ngororero basanga aho hantu bagiye kuzimurirwa ari kure y’isoko kuburyo ngo bishobora kuzabahombya kuko akenshi bahahirwa n’abaturage baba baje mwisoko risanzwe maze bakaboneraho kugura udukoresho.

Abandi bagaragaza impungenge ni abakora imirimo iciriritse nk’ububoshyi bw’ibikoresho gakondo nk’ibitebo, intaro n’ibindi bavuga ko ubusanzwe babicururizaga hanze y’isoko ariko bakaba bafite amakuru ko abakora ubukorikori bose bazajya muri iryo soko kandi bakishyura amafaranga yo kuhakorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero akaba avuga ko abaturage bafite ubukorikori basanganywe badakwiye gutangira kwikanga kuko gahunda akarere kabafitiye ari izo kubateza imbere, kandi bakaba bakwiye gukorera heza baticwa n’izuba cyangwa ngo imvura ibangirize.

Abaturage batuye mu mujyi wa Ngororero bo  bavuga ko baziruhutsa igihe abanyabukorikori n’imyuga itandukanye bazaba bavuye mumujyi rwagati kubera urusaku rw’amamashini n’imyanda ituruka kubikorwa byabo bikunze kubabangamira nkuko Harorimana Dionis abivuga.


The post Ngororero: Gahunda yo kubaka ahazakorerwa imirimo y’ubukorokori yaratangiye appeared first on Rwanda Arts.

By